ADEPR: Haravugwa amacenga mu igenzuramutungo (Audit) bamwe bise “UMUKINO” Ngo hari abandi benshi rishobora gufata.

4
134
Komite nshya

Hashize iminsi 90 abari abayobozi b’Itorero rya ADEPR batangiye gukurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha baregwa birimo ukunyereza umutungo w’Itorero usaga Miliyari 3.  Aba bayobozi ni Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi, Rev.Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’Itorero, Madame Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubukungu, Rev.Sebagabo Leonard wari umunyamabanga na Past.Niyitanga Salton umujyanama wa Rwagasana Tom.

Nyuma y’itabwa muri yombi kw’aba bayobozi, havuzwe byinshi ariko byose birangira ubuyobozi buhawe abantu batakekwaga ko bayobora ADEPR. Umuvugizi yabaye Rev.Karuranga Ephraim, Rev Karangwa John akaba umuvugizi wungirije, Ruzibiza Viateur aba umunyamabanga mukuru, Madamu Umuhoza Aulerie ashingwa Imari n’ubutegetsi, naho Nsengiyumva Patrick agirwa umujyanama.

Aba bayobozi bamaze gushyirwa ku buybozi, bagaragarijwe icyizere gikomeye n’abakriso bavugaga ko biteguye kubona impinduka z’uburyo bwose babitewe n’uko bari bamaze imyaka 4 bavuga ko hari ibitagenda neza.

Kimwe mu bintu byahuriweho n’imbaga ndetse kigahagurutsa udutsiko twinshi kugira ngo duhirike ubuyobozi bwari buyobowe na Sibomana ndetse na Tom Rwagasana, ni “UMUTUNGO” w’Itorero wanabaye intandaro yo kubata muri yombi. Nyuma y’iminsi mike iyi Komite ifunzwe ndetse ikeguzwa, hasabwe ko hazabaho igenzura rusange (Internal & External Audit) rigakorwa rihereye muri Biro ya ADEPR, rigakomereza mu rurembo rw’umujyi wa Kigali no mu zindi kugeza hasi mu midugudu.

Nyuma y’igihe kingana n’ukwezi kumwe ibi bibaye,  kuwa 30/06/2017 Itorero rya ADEPR ryaba ryarasohoye itangazo (isange.com ifitiye kopi) ritanga isoko ku bigo byaba byifuza guhatanira isoko ry’ubugenzuzi bw’imali (External Audit) Kuva ubwo,  hatangiye kumvikana amagambo hirya no hino avuga ko iri soko ryaba ryaratsindiwe n’ikigo cy’abanyakenya kugeza ubwo bamwe banemeje ko cyahise gitangira gukora akazi kacyo.

Nyamara, nyuma y’indi minsi igera nko ku kwezi kandi, bamwe batangiye kwibaza impamvu aba bagenzuzi b’Imali bataragera mu maparuwasi kandi bamaze igihe batangiye aka kazi. Isange.com nyuma yo kumva ibi byose, yifuje kwinjira muri iki kibazo kuva cyatangira kugeza uyu munsi, maze igikoraho ubucukumbuzi bwimbitse kugira ngo hagaragazwe ukuri nyako muri iri genzura niba ryaratangiye gukorwa.

Komite nshya ya ADEPR ntigaragaza neza uburyo External Audit izakorwa

Mu kiganiro isange.com yagiranye n’umuvugizwi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephraim ubwo yamubazaga niba ryaratangiye, yasubije ko ibyo atabizi ngo kuko nta muntu cyangwa ikigo runaka cyaba cyaratsinditse iryo soko, asaba ko twahamagara ushinzwe itangwa ry’amasoko kugira agire icyo abitangazaho. Mu kiganiro isange.com yagiranye n’umuyobozi ushinzwe itangwa ry’amasoko muri ADEPR, yasubije ko iby’uwatsindiye isoko byabazwa umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga ngo kuko nubwo yaba afite ayo makuru atayatanga atabiherewe uburenganzira n’umuvugizi.

Isange.com yamumenyesheje ko Rev.Karuranga ubwe ari we wasabye ko yamuhamagara akaba ari we utanga igisubizo, uyu muyobozi ahitamo kuvuga ko igisubizo cyabyo ntacyo afite muri uwo mwanya ahubwo ko twamuhamagara nko mu minota 20 kugira ngo abaze ashake amakuru neza kuri iki kibazo. Iyi mitota yarashize umunyamakuru yongeye ku muhamagara ahitamo kutitaba telefoni yacu kugeza igihe twasohoraga inkuru.

Nubwo aba bayobozi ba ADEPR basa nk’abitanye ba mwana kuri iri tangwa ry’amasoko, hari amakuru ava ahantu hizewe agera ku kinyamakuru isange.com avuga ko isoko ryatanzwe ryatsindiwe n’ikigo cy’abanyakenya ariko ngo nyuma kiza kubaca amafranga menshi, maze ngo aba bayobozi ba ADEPR bahitamo guhagarika iri soko.

Kuwa gatatu tariki ya 26/07/2017 mu rukiko rwisumbuye rw’akarere ka Gasabo ubwo Tom Rwagasana na bagenzi be bari bitabye urukiko, umushinjacyaha yavuze ko hari abantu (Yahisemo kugira ibanga) bamaze iminsi bakora inzenzuramutungo mu Itorero rya ADEPR bakusanya ibimenyetso bishinja aba bayobozi ku byaha baregwa birimo kunyereza umutungo w’Itorero. Bamwe mu bakurikiranira hafi ibibazo bya ADEPR bari bicaye muri iki cyumba bakubiswe n’inkuba bumvise ko hari igenzuramutungo ririmo gukorwa kandi ubuyobozi bwa ADEPR buriho ubu bwo butangaza ko ritaratangira gukorwa.

Ikinyamakuru isange.com cyagiranye ikiganiro na bamwe mu bavandimwe b’aba bayobozi bahoze ari aba ADEPR bafunzwe, batangaza ko bababazwa no kubona abantu babo bamaze iminsi isaga 90 bafunzwe ariko hakaba nta genzuramutungo ryimbitse rirakorwa cyane ko ngo bizeye yuko abavandimwe babo bazira akagambane na Komisiyo Nzahuratorero nk’uko nabo ubwabo mu kuburana batigeze bahwema kubigaragariza ubutabera. Aba bavandimwe kandi bavuga ko hari ibimenyetso simusiga bizagaragazwa n’abayobozi bafunzwe kugira ngo barenganurwe, ariko bakaba bakomeje kubangamirwa n’iri genzuramutungo (External Audit) ridatangira vuba bo bita umukino udasobanutse.

Hari andi makuru ava mu rukiko avuga ko hari igenzuramutungo ryakozwe na ADEPR muri iyi minsi (Internal Audit) kuva mu mwaka wa 2008-2016 ryagaragaje ko nta bura ry’amafaranga ryigeze ribaho, ariko ko nyuma yaho gato (Mu 2017) hakozwe irindi genzura rya ADEPR na none ngo ryagaragaje ko hari ibura ry’amafranga menshi ryagaragaye, bo bakaba bavuga ko rififitse kubera inyungu za bamwe mu barikoresheje.

Andi makuru kandi afitiwe gihamya ni ay’uko hari abandi bayobozi ba ADEPR bari mu nzego z’Indembo ndetse n’amaparuwasi bafite imitima idiha  n’icyikango gikomeye kubera amafranga atari make bashobora kuryozwa mu gihe iri genzura ryaba ritangiye, bakaba bashobora kuba bafite uruhare mu idindizwa ryaryo.

Mu gusoza iyi nkuru yacu twakwibaza aho ukuri kwaba guherereye kuri iki kibazo cy’igenzuramutungo kuko mu bigaragara ubuyobozi bushya bwa ADEPR busa nk’ubucenga iki kibazo kirebana n’itangwa ry’amakuru ya nyayo kuri cyo.

Mu nkuru yacu itaha tuzacukumbura ibimenyetso simusiga bishinja ndetse n’ibishinjura abaregwa muri uru rubanza ndetse n’ibijyanye n’iri genzura ku mpande zose.

4 Ibitekerezo

Comments are closed.