ADEPR: Abapasiteri barinubira bikomeye igabanywa ry’imishahara ndetse n’ivanwaho ry’ubwishingizi mu kwivuza.

7
56
Komite nshya

Hashize amezi 4 hashyizweho ubuyobozi bushya bwa ADEPR nyuma y’itwabwa muri yombi ry’abayobozi bacyetsweho gucunga nabi umutungo w’Itorero, ndetse bakanashinjwa n’abakristo kuyoborana igitugu. Nyuma y’iyi nkundura, ubuyobozi bushya bwa ADEPR bwihutiye gushakira umuti ibibazo bitari bike byari byugarije Itorero kugira ngo ituze rigaruke.

Nyamara, kimwe mu bibazo ritigeze ryitondera, ni ugukora ku mishahara y’abakozi nyamara bo basanzwe bita ko ari Serumu ugereranije n’imirimo bakora. Mu kiganiro isange.com yagiranye n’umwe mu bapasiteri bomuri ADEPR ariko utarashatse ko tuvuga amazina ye, yavuze ko bari basanzwe bahabwa umushahara w’intica ntikize (Nyuma y’uko habayeho iringanizwa ry’imishahara) none kuri ubu ngo ubuyobozi bushya nabwo bwaje bubasonga bugabanya na duke bahabwaga kugira ngo hishyurwe imyenda iri Torero ribereyemo abamanki atandukanye.

Andi makuru aturuka ahantu hizewe kandi avuga ko hari ikigo cy’ubwishingizi (Twirinze kuvuga muri iyi nkuru) cyari kimaze igihe gikorana na ADEPR ariko ngo kuri ubu ngo kikaba cyaraseshe amasezerano na ADEPR ku mpamvu zitaramenyekana ariko tukirimo gucukumbura.

Ubwo isange.com yavuganaga n’Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephraim ku kibazo cy’igabanywa ry’imishahara y’abakozi kugira ngo hishyurwe imyenda yagize ati “Abo bapasiteri bavuga ibyo ntibakunda Itorero kuko twe ntitubaha imishahara ahubwo tubaha amafaranga yo kubafasha gusohoza ishingano zabo ariko ntiyitwa imishahara.

Uyu ni umurimo w’Imana bajyamo bazi neza ko badategereje igihembo, niba rero bavuga ibyo byaba bitangaje. Rev. Karuranga yemereye isange.com ko ayo mafaranga asabwa aba bapasiteri mu buryo bwumvikanyweho kandi butarimo igitungu, ngo akazafasha Itorero gukemura bimwe mu bibazo biryugarije nk’uko byemejwe mu nama zitandukanye zabahuje n’abakozi bose b’Itorero barimo n’abashumba mu nzego zose”

7 Ibitekerezo

  1. Ariko aba bapasteri barakabije, ibi bintu abayobozi ku rwego rw’igihugu baramanutse baganira n’abakozi bose mu itorero aho bagiye bahurizwa ku turere dutandukanye, aba nibo babyemeje bamaze gusobanurirwa ibibazo itorero rifite bemera ko nabo hari icyo bakora bateta inkunga itorero. Ikindi kuba Pasteri ni umuhamagaro mbere yo kubaza umushahara, ibi rero ni ibibazo tugenda dutezwa na bamwe mu bapasteri bagiye bashyirwaho ariko muby’ukuri atari umuhamagaro wabo ahubwo ugasanga hari ibindi bakurikiye. Niba rero akeneye ibihembo kugirango akorere itorero nasezere kuko twe nta bihembo dutanga tuzi neza ko imirimo dukora tuzayigororerwa.

Comments are closed.