Abayobozi batatu ba ADEPR batawe muri yombi.

0
93

Abayobozi batatu mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo waryo.

Mu kiganiro igihe.com dukesha iyi nkuru yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yemeje ifungwa ry’aba bayobozi. Ati “ Hari batatu bafunzwe. Hari Eng. Sindayigaya Theophile; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’uwitwa Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’Imari. Bafungiye ibyo gucunga nabi umutungo.”

Kugeza ubu ntawe uramenya niba hari abandi bayobozi ba ADEPR baba bakurikiranyweho iki cyaha. Turacyakemeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.