Abasilamu ba Masjid Bilal bavuga ko bahagurukiye “Kurwana Urugamba Rutagatifu” rwo kugura ubutaka Apotre Gitwaza yashakaga kugurira abayoboke babo ariko bakabumwima.

0
116

Kuri iki cyumweru tariki ya 18/06/2017 ku isaha ya saa 10h00  I Gikondo mu Gatenga ku musigiti witwa Masjid Bilal habereye igikorwa cyiswe “Kurwana urugamba rutagatifu” rugamije guteza imbere uyu musigiti mu rwego rwo gushaka inkunga yo kuwagura hagurwa ubutaka buwukikije burimo ingo z’abayisilamu ndetse n’urusengero rwa Zion Temple.

Abayoboke b’idini ya Islam bagera kuri 200 nibo bitabiriye iki gikorwa, barimo abagabo, abagore n’abana, baranzwe n’ishyaka rikomeye ryo gukusanya amafranga yateza imbere uyu musigiti wabo. Umusangiza w’amagambo muri iki gikorwa yasabiraga abitangaga bose umugisha ku Mana , akabanasa abateraniye aho kubasabira mu mvugo ya “”Allah Akbal , Alh Akbal”

Buri muntu wese witangaga bamusabiraga uyu mugisha.

Bahamagaye Imana mu mazina yayo matagatifu basenga cyane basengera buri muntu wese utanze. HASENGEWE UMUNTU WITANZE IBIHUMBI 100 basaba Imana ko igifungo cyazarangira yarakize ubu burwayi bose bikiriza bati “Amina”

Umusangiza w’amagambo yifurije umwe mu batanze ibihumbi 50.000 kuzagira igitabo bita Kolowani mu nzu ye n’umuryango we ukazagira  Kolowani mu mitwe yabo kuko ari igitabo Imana yahaye umugisha. Undi mugore muri iri teraniro yitanze amafranga 50,000 avuga ko afite icyifuzo cy’uko umugabo we yakira. Undi mugore nawe yari amaze kwitanga ibihumbi 50, maze atanga ikifuzo cy’uko umryango we wose wazaba abagandikiramana.

Hari undi mugore nawe witanze ibihumbi 100 nyuma y’uko Imana yamuhaye umwana umwe akunda cyane, ibi bikaba byarabayeho nyuma yuko Se umubyara ashatse abagore babiri, ariko ngo akaba ashima Imana yuko yabahaye urukundo rudasanzwe mu muryango wabo. Yasabye Imana ko yamubikira ikibanza mu ijuru. Nyuma nawe bamusabiye Takbir.

Umusangiza w’amagambo ati “Allah Ahuma, bati Amina”

Umusangiza w’amagambo yavuze ko mu bwitange bwabanjiriye ubw’uyu munsi hari umuntu wazanye igikapu cyuzuye ibigori yavanye mu murima we avuga ko yabuze amafranga, maze abari aho ngo babigura ibihumbi 65 ndetse n’icyo gikapu cye kiragurwa.

Muri iki gikorwa kandi hari undi watanze inketo ze yari kuzambara ku munsi wo gusoza igisibo. Uyu yasabiye abana be kugira iherezo ryiza no kugira ubuzima bwiza ndetse no kuzabona abagore beza batinya Imana.  Izo nkweto zahawe uyu mugore, maze bamusaba ko yazazambara ku irayidi. Basaba Takbir.

Mu kiganiro Sheik Nsengiyumva Suleiman (Imam) ukuriye imisigiti yo mu karere ka Kicukiro yagiranye na isange.com, yavuze ko iki gikorwa kigamije kugura ubutaka bw’abaturage bo mu Idini ya Islam kuko Apotre Paul Gitwaza yashatse kubugura ariko bakabimwangira. Abaturage bashaka kugurisha ubu butaka ni abo mu Idini ya Islam ni nayo mpamvu ngo Apotre Gitwaza yashatse kubugura ariko baakbumwima ahubwo bakemera kubuha RMC (Rwanda Musilm Commission)

Yavuze ko uyu musigiti wubatswe mu 1962, bityo bakaba bashaka kuwagura kugira ngo uzakorerwemo n’ibindi bikorwa by’iterambere. Sheik Nsengiyumva yavuze kandi ko muri uyu musigiti habarirwa abayoboke 250 ariko ngo hari abakristo baza mu idini ya Islam bakabakira harimo n’abaturutse mu Itorero rya Zion Temple.

Hano ni kuri Zion Temple hahana imbibi n’uyu musigiti

Yavuze ko uyu musigiti waba uri ku rwego rwiza ku buryo waba ufite inyubako eshatu zigerekeranye. Yongeyeho ko ubutaka bashaka kugura bufite metero 75 kuri 35. Yongeyeho ko bakeneye kuzagura ubutaka bunini ku buryo ni bishoboka bazanagura ubwa Zion Temple bahana imbibi mu bihe bizaba bibaye ngombwa. Yavuze ko umuryango wa Islam mu Rwanda RMC uzabatera inkunga mu gihe bazaba batangiye iyi nyubako cyane ko bizeye ko ubu butaka mu minsi mike bwose bazaba bamaze kubugura.

Yasoje avuga ko amagambo aherutse kuvugwa n’umwe mu bayoboke babo ubwo yitaga Gitwaza Umukafiri ndetse n’umwanzi w’Imana nta muntu wari wabimutumye, ko ayo magambo yayavuze ku bwende bwe. Yasoje atangaza ko ijambo ry’Imana ribasaba gukoresha imvugo nziza ku bantu badahuje ukwemera.

AMAFOTO: