Abasangwabutaka biyita “ABATWA” bavuga ko nta Mana bazi kandi ko abazungu babahemukiye bikomeye. imana kuri bo ngo ni Ryangombe.

0
205

Mbere y’umwaduko w’abazungu abanyarwanda bari bazi gusenga cyangwa kwambaza imana y’i Rwanda abenshi bari bazi ko irema ibintu n’abantu bakayita Rurema, abandi bayitanga Rugira byose n’andi mazina, aho bayambazaga binyuze kuri Ryangombe mwene Nyundo wabayeho  mbere yuko abamisiyoneri bagera mu Rwanda. “Abazungu bayihinduye impangani n’inshenzi baduha gusenga iyabo”. Ibi nibyo twatangarijwe n’abasangwabutaka bakora umwuga gakondo ariwo  kubumba.

Isange.com yashatse kumenya byimbitse ikibazo benshi bibaza uko abanyarwanda basenganga mbere yuko abamisiyoneri b’uruhu rwera bagera mu Rwanda tunyarukira aho abasangwabutaka bakorera umwuga gakondo w’ububumbyi  bakomora kuri basekuruza babo, tukaba twarabasanze  mu Murenge wa Kinyinya mu Kagali ka Gacuriro mu Mudugudu wa Bishikiri, maze badutangariza uko babujijwe gusenga Imana y’i Rwanda bagatozwa gusenga iyo abazungu bababwiye.

Dore ikiganiro twagiranye n’abasangwabutaka b’i Kinyinya biyitwa “ABATWA”

Q : Mwatubwira amazina yanyu?

R :Nitwa Mayira Claude nkorera umurimo w’ububumbyi hano muri Cooperative Abakomezamwuga.

Q : Ese uyu mwuga w’ububumbyi muwigira mu mashuri, cyangwa muwukomora ku babyeyi banyu ?

R :Uyu mwuga ni gakondo kacu kitwa gakomezamiryango twawusanganye basogokuru bacu bawukora natwe turawukurikiza .

Q :Ese nirihe tandukaniro riri hagati yibyo mwakoraga kera nibyo mukora ubu?

R :Itandukaniro rirahari cyane kuko kera twabumbaga ibyungo(Inkono) byo guteka inyama tukabumba n’ibibindi byo kwengeramo ibigage, uyu munsi turabumba amavazi yo gushyiramo indabo tugataka umujyi wacu wa Kigali, bitandukanye n’ibya kera aho twabumbaga inkono imwe ikagurwa 50 frw ikibindi cyikagurwa 300frw.  Ubu ivaze imwe  tuyigurisha 10,000frw bigatuma turihira abana bacu amashuri biradufasha mu buzima bwa buri munsi.

Q : Ko mwakomeje umwuga gakondo kanyu gakomezamiryango, none uvuga iki ku misengere y’imana y’i Rwanda Ryangombe basogokuru banyu baterekeraga bakanabandwa banaraguza  ariyo mwakagobye gushikamaho nkuko uyu mwuga wanyu mutawuretse mukaba mukiwukomeje nkuko izina rya Cooperative ribivuga?

R : Abazugu baraduhemukiye, inkono zacu zaracitse, ibirago twabohaga byaracitse n’ubucuzi twakoraga babidukuyeho, aho twari tuzi no kwikorera umuriro mu rushingo none  baduhaye ibyabo by’ibipfapfa basubije ubwenge bwacu inyuma nubwo tutize amashuri twari tuzi gucura amasuka n’imihoro nubwo tuvuga ngo turigenga ariko ubwigenge bwabo bazungu bwaradutwaye.

Reba bazanye Imana yabo aba ari yo twemera. Abakurambere bacu iyo baraguzaga baravugaga ngo “gahorane imana Ryangombe: none uyu munsi bayihinduye igipagani n’igishenzi, baciye umuco wacu batuzanira ibipfapfa. Kera abanyarwanda bakibandwa barumvikanaga bakanywana ntawahemukiraga undi, none ubu batubwiye kuyoboka Imana, mbese batuzaniye ubwicanyi bukaze, reba intambara baduteje muri Afrika”

Mayira akomeza avuga ko kera bacyambaza imana y i Rwanda, umugabo iyo yageraga kwa mugenzi we umugore akamusasira ntiyabirebaga nabi ati “none ubu wasanga basasiye undi mugabo iwawe ukabyemera?”

Q : Ko kera abasogokuruza banyu bambazaga Ryangombe mu gihe cy’umuhigo inyamaswa yahungira mu rugo abahigi ntibayikurikirane kuko yamaze kubona ubuhungiro, none ubu abazungu baje batubwira Imana uyu munsi dusenga bikaba agahomamunwa aho mu 1994 abasenga bahungiweho n’abandi banyarwanda  bicwaga (Abatutsi) bagahitamo kubatanga bakicwa ubivugaho iki?

R: Birababaje kubona mu gihe nk’iki twabwiwe Imana nabo bazungu bagahindura imana abanyarwanda twasengaga bakayita impagani n’ishenzi ariko abantu bakica abandi bunyamaswa yewe kera mu mwuga wacu wo guhiga twagiraga nta wabonaga inyamaswa ihungiye mu rugo ngo tuyikurikirane, twahitaga tuyireka tukikomereza aho yahungiye nabo bakayireka yamara gutuza igasohoka  mu nzu ikigendera, ariko ubu byabaye agahomamunwa aho abantu bahungiye ku bandi bakabatanga bakicwa n’abasenga Imana abazungu batubwiye bamwe bakanicirwa mu nsengero.

Q : Ni iki wabwira abanyarwanda bemera Imana uyu munsi nicyo wabasaba mu bijyanye n’umwuga gakondo mukora mu gihe cyo kwiteza imbere murimo cyakomeza ku bafasha?

R: Icyo nabasaba ni uko ibyo dukora bijyanye n’umwuga wa basogokuru bacu ariwo w’ububumbyi aho dukomeza kwitwa amazina tutakwanga kwitaba kuko tuyahamagarwa nkaho batwita abasangwabutaka arinaryo rizwi mu muryango w’abibubye  nandi bagenda baduhindurira aho ubu twitwa abahejwe inyuma  n’amateka kuko basanze tubareze twabatsinda kuko baziko ubutaka bwari ubwacu, ibyo byose bigakorwa batatugishije inama.

Ariko tuzi ko uwadufasha kubona amasoko ibyo dukora tukabigurisha no hanze y’igihugu twakomeza kwiteza imbere kandi ngasaba abanyarwanda kumenya ko abazungu batuzaniye iterambere ryibagije umuco nyarwanda none ugenda ucika bakwita imana yacu ko ari inshenzi n’impagani.

By RUGAMBA Erneste