Abana 72 bigishwaga gucuranga umuziki muri David’s Temple Music School bahawe inyemezabumenyi.

0
133

Ababyeyi bakunze gushyira abana babo mu mashuri asanzwe ntibite ku zindi mpano bafite nko kuririmba, gucuranga, gukina umupira, ubugeni n’izindi.

Ubuyobozi bw’ishuri ryigisha gucuranga ibyuma b’umuziki, David’s Temple Music School, busaba ababyeyi kwirinda gupfobya no gupfundikira impano abana baba bifitemo kuko ngo kugeza ubu abaryigamo bamaze kumenya gucuranga mu gihe barahageze nta kintu na kimwe bazi.

Umuyobozi w’iryo shuri, Peter Ntigurirwa, yavuze ko ababyeyi badakwiye kumva ko abana iyo bagiye kwiga gucuranga bibaviramo uburara ahubwo ko umwana akwiye gukora icyo yiyumvamo.

Ati “ Nk’ubu Leta yashyize isomo ry’umuziki mu mashuri, ndibuka ko na kera twajyaga turyiga, ubwo se iba izana uburara mu mashuri? Ababyeyi bakwiye kubyumva ko umwana akwiye kudapfukiranwa mu mpano ye yifitemo.”

 

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2017, ubwo iri shuri ryasezereraga abana bagera kuri 53 bari bamaze amezi abiri biga gucuranga.

Umubyeyi witwa Uzamushaka solange ufite umwana muri iri shuri yavuze ko kuva umwana we yahagera amaze kumenya gucuranga, asaba ababyeyi kutazajya babangamira impano z’abana.

Ati “ Umwana wanjye yansabye ko yaza kwiga umuziki no gucuranga ndabimwemerera, ni ibintu byiza rero kuko bizabafasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo, ni byiza ko umwana yiga umuziki, ndumva nta mpamvu umuntu akwiye gukumira umwana ngo amubuze kuzamura impano ye.”

 

Umuyobozi w’iri shuri avuga ko bafite gahunda yo gufungura n’andi mashami mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ku ikubitiro akazahera i Remera, Kabeza na Kimironko kugira ngo borohereze abantu batabasha kugera ku rusengero rw’Inkuru Nziza aho iryo shuri rikorera, mu karere ka Nyarugenge.

Abo bana bashoje amasomo uyu munsi bazagaruka ubwo bazaba bari mu biruhuko, kugira ngo barusheho gutyaza impano zabo.

Iri shuri rimaze umwaka n’amezi ane ritangiye, rikaba rimaze kwigisha abagera kuri 72.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Peter Ntigurirwa, umuyobozi w’ishuri

 

Amafoto:
mu kanya…