Abakinnyi 16 ba Isonga Fc bemeye kuba abayoboke ba ADEPR baje gushima Imana ko bavuye mu kiciro cya 2, bamwe mu bakristo bavuga ko ikizira kinjiye ahera!

13
97

Kuri iki cyumweru tariki ya 18/06/2017 mu masaha ya mu gitondo nibwo abakinnyi ba ISONGA FC bahagaze imbere y’Iteraniro mu Rusengero rwa ADEPR ya Remera bashima Imana ko yabafashije kuva mu kiciro cya kabiri bakaba bageze mu cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.

Aba bakinnyi barengaga 16 baherutse no kubatirizwa muri uru rusengero rwa ADEPR ya Remera, ngo bahiguraga umuhigo wabo dore ko bakunze kwitabira na gahunda z’Itorero zirimo n’iz’amasengesho yo kwiyiriza ubusa yo kuwa Gatanu.

Abakinnyi ba Isonga FC 16 babaye abayoboke ba ADEPR bashima Imana ko yabagaruye mu kiciro cya mbere cya Shampiyon y’u Rwanda bagereranijwe n’ikizira kinjiye mu rusengero.

Nyuma yo gushima Imana, mu minota mike nibwo ku rubuga rwa facebook rw’Itorero rya ADEPR hagaragayeho aya makuru maze bamwe mu bakristo ba ADEPR bavuga ko sekibi kinjiye mu rusengero, ariko abandi bavuga ko kuba aba bakinnyi barinjiye muri ADEPR ari ikintu gishimishije.

Reba ibitekerezo byanditswe:

 

13 Ibitekerezo

  1. YES,ADEPR igomba kuvugwa ndetse cyane kuko ni urupapuro rw’umweru
    ni Urusengero ruri ku mpinga y’umusozi ,ndetse urwandiko rusomwa na buri wese. Ariko abera baryo bahora bari maso babwira Umwami ibyaryo ngo aze arirengere,

  2. Mubyo dukora byose Imana niyo nkuru Isonga kubyo mwatekereje, kuba umuyoboke wa ADEPR ntaho bihuriye nagakiza, ahubwo mwirinde icyaha mukiranukire Imana kandi mwizere n’Umwana wayo Kristo Yesu, ariko still turabakiriye muri ADEPR, kandi Imana izabashyigikire.

  3. Sha, ahubwo iyi nayo ibonye abafana, nanjye kandi nzayifana ndetse na minisiteri izashimire iri torero kuko ritanga uburere kuko ndakeka ntaho bazahurira n’amarozi

Comments are closed.