Abahanzi baririmbira Imana ntibateze bazatungwa n’umwuga bakora ugereranije n’abakora indirimbo zisanzwe-Timamu Jean Baptiste

0
268

Kuririrmba ni umwuga udashoborwa na benshi kandi akaba ari impano itangwa n’Imana nyir’ibiremwa. Iyi mpano kuyibyaza umusaruro, usanga hari benshi byihishe cyane ko bisaba kubishyiramo imbaraga no kutabibangikanye kenshi n’indi mirimo kuko usanga bishobora gutsikamirwa. Nubwo bishobora bake umuhanzi Timamu Jean Baptiste ni umwe mubabasha kubibangikanya n’indi mirimo kandi akaba afite ikizere ko hari aho bizamugeza. Gusa yongeraho ko Abahanzi baririmbira Imana badateze bazatungwa n’umwuga bakora ugereranije n’abakora indirimbo zisanzwe.

Timamu Jean Baptiste, ni umuhanzi urirrimba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wamenyekanye mu ndirimbo nka Humura mwana wanjye, Turakomeje n’izindi. Imyaka isaga icumi irashize yinjiye muri uyu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba amaze gushyira ahagaragara album eshatu, arino gutegura album ya kane. Mu rwego rwo kwishakamo ubushobozi bwamufasha mukuzamura umwuga w’uburirimbyi, Timamu yahisemo kwishakamo ibisubizo, kugirango arusheho gutera imbere.

Bimeneyerewe ko mu masoko rusange ya hano mu Rwanda usanga hari amaradio afasha abagenda n’abakorera muri aya masoko kwidagadura no kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye biba bikorerwa muri ayo masoko. Kuri ubu isoko rya Nyarugenge (Kigali City Market) kuri ubu rikaba riri kumvikanamo radio yiswe “Voice of Market”, kugeza ubu iyobowe na Timamu Jean Baptiste ubwe.

Umuhanzi Timamu Jean Baptiste

Mu kiganiro na isange.com, Timamu Jean Baptiste yadutangarijeko ko iyi radiyo ari kimwe mubisubizo bizamufasha kwiteza imbere no kuzamura ubuhanzi bwe. Tumubajije icyo iyi radiyo ifashya abayumva akaba yadutangarije ko ifasha abantu bakorera muri iri soko kumenya ibirikorerwamo, gufasha abakeneye kwamamaza ibikorwa byabo ndetse no gususurutsa abantu no kubamara irungu. Si ibyo gusa kuko inafasha n’ abantu bo hanze y’isoko nabo bashobora kwamamaza business zabo biciye kuri iyi radio, byongeye inafasha abagenda muri iri soko badakunze kubona umwanya wo kumva radio, babasha kuhumvira no gusobanukirwa gahunda za leta n’ibindi.

Iki gitekerezo Timamu avugako gifite aho gihurira n’ubuhanzi cyane kuko bimufasha kwagura ubuhanzi bwe mu buryo bumwe cyangwa se ubundi nko kumenyekanisha ibihango bye kuburyo bworoshye n’ibindi.

Iri soko rifite amazu agerekeranye agera kuri 7; imiryango isaga 700 ikorerwamo ubucuruzi ndetse n’abantu basaga 5000 bahoramo bahakorera. Abasaga 25000 bakaba baryinjiramo buri munsi.

Timamu yatangiye umwuga wo kurirmba muri 2006, album ye yambere yasohotse muri uwo mwaka, ikaba yaritwaga “Humura mwana wanjye”, iya kabiri yaje gusohoka muri 2009, yitwa “Wirira’, iya gatatu yasohotse 2013 yayise “Ni wowe byose”. Iya kane kugeza ubu iri gutegurwa akaba ateganya kuyita “Turakomeje”, kugeza ubu akaba ageze ku ndirimbo ya karindwi imaze kuva muri sitidiyo. Izi zose zikaba zari amajwi n’amashusho. Timamu avugako agereranije na album eshatu zabanje, album ya kane izaza ifite umwihariko kubera ubunararibonye amaze kugira muri uyu mwuga.

Timamu asanga umuhanzi akwiye gutungwa n’umwuga we. Avuga ko uburyo abahanzi bakoramo indirimbo hari ibyo badakora bitewe n’uko uyu mwuga utababeshaho mu buzima bwa buri munsi, we akaba avuga ko umuhanzi akwiye gutungwa n’ibihangano bye.

Yagize ati,”Umuhanzi aramutse atunzwe n’igihangano cye byamufasha gukora cyane no kwiteza imbere.” Kubagamije kubibyaza inyungu; Timamu we yabashyigikira kuko nawe abonye uburyo byo kubibyaza umusaruro nawe yabikora, ariko yongeraho ko atari byiza kwihutira kubibyaza inyungu kuko hari benshi bigusha mu mutima.

Kubirebana no kuba abahanzi baririmbira Imana batabasha kubibyaza umusaruro ufatika, Timamu yagize icyo abivugaho. Yagize ati,”Igituma abahanzi baririmba indirimbo z’Imana batabona umusaruro ni uko abakurikira ibi bihangano babona abahanzi nk’abari k’umurimo w’Imana, bakwiye kubibonera ubuntu kuko ari umurimo w’Imana kandi abahanzi baba batakaje amafaranga yabo. Mbese abakunda ibi bihangano bumvako umurimo aba bahanzi bakora badakwiye kugira icyo babona kuko bazagororerwa n’Imana, ibindi bikaba ubuntu.”