Abagore bo muri ADEPR basabwe guhindura abandi barushaho kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside

0
705

 

Itsinda ry’abagore bahagarariye abandi mu itorero rya ADEPR,Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho basobanuriwe amateka y’uru rwibutso, Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994 bakahava biyemeje kujya kuyasobanurira abandi.

Uwamahoro Scholastique Nadia, ubarizwa ku mudugudu wa ADEPR Rukili ya I, yavuze ko nyuma yo gusura uwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bagiye gushishikariza abo baje bahagarariye kurushaho gukundana no kunga ubumwe barushaho kubasobanurira amateka yaranze u Rwanda.

Mukabatesi Valentine, usengera muri ADEPR paruwasi ya Kimisagara yatangaje ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi agiye gukora ubukangurambaga yigisha abo yaje ahagarariye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside barushaho kunga ubumwe hagati yabo.

Kayiguju Matilde, uhagarariye abagore mu itorero ADEPR umujyi wa Kigali yabwiye ikinyamakuru ISANGE ko bateguye igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku ncuro ya 25.

Yagize ati“Iki gikorwa kigamije gutuma yaba umuyobozi n’uyoborwa mu nzego z’abagore mu itorero ryacu babasha gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda, uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ingaruka zayo hagamijwe guhindura imyumvire no guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Byatangijwe n’urugendo rwo kwibuka

Yakomeje atangaza ko nyuma y’uru rugendo hazabaho kwiyubaka kwiza kubereye igihugu, nk’abagore batekereje ko bakwiye kwigira no kwiyubaka bihereye mu miryango yabo, mu itorero no mu gihugu muri rusange nyuma yo gusobanukirwa amateka.

Agira ati“ Nyuma yo gusobanukirwa amateka yaranze Jenoside, tugiye kwigisha abo twaje duhagarariye ubumenyi dukuye aha dukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Tuzabasha gusenga Imana yacu iduhindurire amateka nk’uko yaduhaye ubuyobozi bwiza, turushaho kwimakaza indangagaciro za kirazira”

Past. Athanase Nsengumuremyi wari uhagarariye umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, yabwiye ISANGE ko abagore ari abantu b’agaciro bo kubahwa, asubira mu magambo y’umuhanga wavuze ko iyo wigisha umugore uba wigisha umuryango, naho wakwigisha umugabo ukaba wigisha umuntu umwe ku giti cye. Akemezako kuba abagore ubwabo ari bo bagize igitekerezo cyo kuza gusura urwibutso ngo basobanukirwe amateka ari ikintu gikomeye.

Yagize ati “Ababyeyi b’itorero nibakomere, turabashyigikiye , tubari inyuma ku migambi myiza nk’iyi yo kubaka igihugu. Kandi ubwo babyumva nta gushidikanya ingo zacu mu mugi wa Kigali ntakabuza ingengabitekerezo ya Jenoside izarandurwa ishire kuko nibo bahagarariye ingo.”

Umuhango wo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, rwabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse ahazwi nko ku Kinamba kugera ku rwibutso. Uru rugendo rukaba rwitabiriwe n’abagore bahagarariye abandi muri ADEPR, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali bagera kuri 50.

Ku Cyumweru tariki 7 Mata 2019, u Rwanda n’abanyarwanda bifatanyije n’Isi mu gutangiza iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni.