Ababyeyi ba ADEPR Kicukiro Shell barajwe ishinga no gukanguka bagakora kuko bashoboye

0
175

Inshingano z’amatorero ni ugukangurira abantu kubana mu mahoro by’umwihariko abashakanye. Uru ni uruhare rukomeye abanyamadini bagira mu gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo nk’inshingano ya buri wese mu muryango nyarwanda. Ni muri urwo rwego ababyeyi babarizwa mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Kicukiro Shell bateguye igiterane cy’iminsi itatu kigamije kongera kuzahura umuryango.

Ni igiterane cyatangiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 kikazasozwa tariki ya 12 Kanama 2018, kikaba gifite intego igaragara mu gitabo cya EZIRA 10:4 ahagira hati,”Byuka kuko ari ibyawe kandi turi kumwe nawe, ntutinye.”

Kagaju Henriette, umuyobozi w’abagore muri paruwasi ya Kicukiro Shell yateguye iki giterane, avugako bateguye iki giterane bagamije gukangurira umugore gukora inshingano ze kuko ari umugore ushoboye.

Yagize ati, “Twabonaga hari abagore benshi baba basinziriye, ntibahaguruke ngo bakore, bigatuma bitera amakimbirane mu ngo zabo. Turashaka kubibutsa guhaguruka ngo barusheho gusenga, bakore bityo barusheho gukemura ibibazo biri mu ngo zabo kuko umugore iyo ahagurutse agakanguka ashobora gukiza urugo rwe kuko arashoboye.”

Ababyeyi babarizwa mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Kicukiro Shell bateguye igiterane cy’iminsi itatu kigamije kongera kuzahura umuryango

Yakomeje atangaza ko abagore bakunze kugira intege nke cyangwa bagasa n’abibagirwa kubera inshingano nyinshi akaba ari nayo mpamvu batekereje aya mahugurwa kugirango babibutse kuko iyo babaye nk’abacika intege ho gakeya bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’urugo rwabo ndetse no ku bana.

Kayiguju Matilde, umuyobozi w’ababyeyi mu iterero rya ADEPR, ururembo rw’umujyi wa Kigali wari witabiriye aya mahugurwa avugako impande zose mu rugo zikwiye kugira uruhare mu guhashya amakimbirane abantu birinda kwitiranya iterambere n’imibereho isanzwe y’umuryango.

Pastor Barore Cleophas avugako abantu bazagororerwa kuko bihanganye bakageza gupfa nk’uko bibiliya ibigarukaho, ari nayo mpamvu ujya gushaka akwiye kubisengera. Yongeye gushimira abasaga magana 200 bari bitabiriye aya mahugurwa kuko mu byo bagiye bagarukaho hari uko bashima ibyiza babona ku bafasha babo mu buryo butandukanye. Akomeza avugako Imana ihamagara abantu kwezwa, kandi umwuka yatanze aradushoboza si umwuka w’ubwoba. Iracyari ya Mana duhamagara ikumva….. “Ese Imana yadukuye kure benshi bazi bavuye koko yananirwa gukemura ikibazo kiri mu rugo.”

Past. Cleophas Barore avugako Imana itahaye abantu umwuka w’ubwoba

Akomeza avugako ko ikibazo gihari ari uko abantu bashaka guca iy’ibusamo ariyo yo kwirukira gushaka gatanya kandi aho gukemura ibibazo ahubwo iteza ibindi bikomeye mu muryango, nyamara ariko bibiliya ibyanga urunuka. Atanga umuti avugako gusenga no kuganira hagati y’abakimbiranye aricyo cyazana umuti urambye mu gutsura imibanire myiza mu muryango.

Amakimbirane n’ihohoterwa mu ngo birushaho kwiyongera hirya no hino mu gihugu hamwe bikabyara ubwicanyi mu bashakanye cyangwa gatanya na byo bigira ingaruka ku bana bamwe bagata amashuri abandi bagatwara inda imbura gihe.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Migeprof), iherutse gutangaza ko mu 2016, abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Ni ibibazo inzego z’ubuyobozi zivuga ko hakwiye kugira igikorwa n’inzego zitandukanye kugirango bishakirwe umuti mu maguru mashya ngo hakumirwe ingaruka bigira ku bagize umuryango.

Abashakashatsi bagaragaza ibyiciro bibiri by’amakimbirane: amakimbirane ashingiye ku bibazo runaka, kutubahiriza amabwiriza cyangwa inshingano abantu bahawe; amakimbirane akomoka ku mibanire cyangwa ubushyamirane hagati y’abantu. Amakimbirane rero ari ukwinshi  bishingiye ko ari hagati y’abantu, cyangwa hagati y’imiryango.

Gukemura amakimbirane bimaze kuba umuco wamamaye. Ubumenyi mbonezangiro n’imikorere myiza [ethique] ritanga inzira muri uko gukumira cyangwa gucunga amakimbirane. Ariko benshi mu bahanga babanje kubihunga bikingiriza kutagira aho babogamira. Uwitwa Moore [2003] yabaye mu bambere batekereje ku buryo bwo kubaka icyizere ku mpande zombi. Vuba aha abandi batangiye ibyo guha ubushobozi ibice byombi, kwirinda ibikorwa bidasobanutse no kutiyegereza igice kimwe mu bashyamiranye.

Ntibyakoroha ko mu gukemura amakimbirane abantu bagera aho bari mbere y’uko ibibazo bivuka. Ikigamijwe ni ugusuzuma ibibazo byatewe n’amakimbirane, hakaboneka inzira zubaka imibanire mishya. Abantu bagomba kwemeranwa ko hari ibyo badahuje; ubundi hakabaho kugera ku butabera n’uburinganire. Umufilosofe w’umunyamerika, John Rawls avuga ko ubutabera n’uburinganire ari mahwi. Uburinganire bukingura inzira zo kwizerana. Abagiriwe urugomo bifuza gusabwa imbabazi no guhabwa insimburakababaro  ifite ireme. Iyo bitagenze bityo babona ko ntawubitayeho, bikaba intandaro yo guhagarika imishyikirano. Mu muco w’Abanyarwanda gukemura amakimbirane harimo gusaba imbabazi no kwishyura ibyangijwe. Byongeye guhabwa intebe muri gacaca.

Umwanditsi akaba n’umwarimu muri kaminuza Benoit Gilardin avugako urugomo n’intambara ari karande mu isi, mu ngo no mu miryango, mu mashyirahamwe n’ibihugu. Urugomo n’amakimbirane mu ngo mu Rwanda ruriyongera; ariko ntawahamya neza ko rwiyongera cyangwa ko itangazamakuru ryarushijeho kubitangaza.  Hari benshi bifuza ko hatabaho urugomo n’amakimbirane na busa; abandi bakabona ko ibyo bidashoboka. Ikirutaho ni ugukumira bikagabanuka.

Onesphore DUSHIMIRIMANA